Inama ya Synode

news details 13/07/2017
Raporo ya Distriki ya Ngarama muri 2016

IMIRIMO Y'UBUYOBOZI: Hatanzwe icyate cya Diyosezi kugera kuri% Hatanzwe imisanzu ya Yubile ya Diyosezi ingana na: Abakristo bashyizwe ku igaburo Ryera Inama z'Itorero zarakozwe Abakozi barahembwe Ingendo zitandukanye zarakozwe Higishijwe abigisha urwandiko rwa II & III Amahugurwa y'abakristo mu byiciro bitandukanye Haguzwe ibikoresho byo mu biro( par example: computer ya district) IVUGABUTUMWA: Hasuwe abakirisito mu ngo 3600 Habatijwe abantu 1.376 Hakomejwe abakristo 556 Gusurana kw'abayobozi b'Itorero mu maparuwasi agize District Ibiterane mpemburo 9 Ibitaramo by'Ivugabutumwa 27 Ibiterane by'abanyamasengesho mu maparuwasi 9 Amarushanwa y'amakorari 27 Hinjijwe abanyamuryango 80 muri M.Union Hinjijwe abanyamuryango 292 muri F.U Hasezeranye imiryango 65 Ivugabutumwa mubigo by'Itorero (amashuri ) na Gereza Hatanzwe inyigisho za BEE Hashyizweho inzego z'ubuyobozi mu byiciro by'abakristo hashinzwe amatorero shingiro mashya 12 Hakozwe ibiterane nterankunga 2 k'urwego rwa district na 24 amaparuwasi yakoze mu rrwego rwo kwishakamo ubushobozi HUBATSWE INYUBAKO ZITANDUKANYE: -PAROISSE MIMURI / IKANISA YA MAHORO -INYUBAKO YA EAR PAROISSE MIMURI -EAR PAROISSE RUTOMA / IKANISA YA RWAGAKARA -EAR PAROISSE RUTOMA/ IKANISA YA KAJEVUBA. - EAR PAROISSEMIMURI/ IKANISA YA NYABUGOGO. - ICUMBI RY'UMUPASITORI/ EAR MIMURI ( IFITE ITERAMBERE RY'UMURIRO WA MOBISOL - PAROISSE RUTOMA /IKANISA YA CYABAYAGA IMIBEREHO MYIZA: Hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye ku miryango 30 Hakozwe ubukangurambaga ku kwirinda imirire mibi mu ngo Hubatswe ubwiherero Kibare, Rutoma na Hunga. Ku nkunga ya EAR D/BYUMBA , hafashwe amazi kurusengero rwa paroisse Hunga(ikigega cya litiro 10.000) Haguzwe ibikoresho byo mu ngo(matera,intebe, telemosi,amasahani,ibikombe,ameza,ibirangiti,amabati.... Hubatswe ishuri ry'incuke muri paroisse Nyamengo; hanashingwa amashuri y'incuke Mimuli, Rutoma na Ngarama. Hateguwe ubusitani hanaterwa ibiti by'imbuto 150 ziribwa Rutoma, Ngarama, Mimuli) Ubukangurambaga ku miturire myiza no kugira isuku. Gufasha no gusura imiryango 10 yahuye n'ingorane cyangwa yungutse umwana 5 Hatanzwe ibikoresho ku banyeshuri 30 biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye Twakiriye abashyitsi batandukanye mu maparoisse yose. Hasuwe abarwayi 27 mu bitaro badafite kirengera ITERAMBERE M'UBUKUNGU: Haguzwe ibikorersho byo mu nsengero Haguzwe laptop ya district Kubatswe insengero zitandukanye(izizamuye:Mimuli, Rutoma,Rwakayumbu, Kajevuba. Izisakaye: Rwakayumbu, ngarama. Mahoro, gihengeri,Rwagakara.) Hongerewe amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 15 Hakozwe ubukangurambaga ku gutanga imigabane muri Sacco ya Diocese Hakozwe igiterane cy'impuguke mu ma paruwasi(1) Horojwe amatungo magufi (mu bana)n'amaremare(ihene, inka, inkoko Hatanzwe ibuye ry'ifatizo kuri katederale nshya ya EAR D /BYUMBA Hubatswe kandi hakomezwa kubakwa amacumbi y'abakozi b'Itorero muri paroisse Nyagihanga na Kibare Haguzwe ibyuma bya muzika muri paroisse Hunga, Kibare, Nyamengo, Mimuli, Gatsibo na Rutoma. Hashyizwe umuriro mu macumbi hifashishijwe mobisol (Mimuli, Nyamengo na Kibare) Hatanzwe imigabane ku nyubako y'ubufatanye b'amaparuwasi 100% cfr icyate Hazitiwe imbago z'Itorero haterwa ibiti 400 (Nyagihanga, Rutoma na Mimuli) Hatewe ibiti 50 by'ikawa muri paroisse Gatsibo Hubatswe igikoni muri paroisse Gatsibo, Rutoma ) Hateguwe ubutaka bwo guhingamo insina za kijyambere 600 (kibare na nyamengo) Hahinzwe ibishyimbo ,ibigori ahari imirima ya Paruwasi mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka bwa paruwasi

abantu bitabiriye inama ya synode

Related Post