IBIKORWA BYO KWIGA BIBILIYA BIGEZE MU MASHURI

news details 2021-02-14
IBIKORWA BYO KWIGA BIBILIYA BIGEZE MU MASHURI

Nyuma y’aho EAR Diocese ya BYUMBA itangiriye gahunda yo kwiga Bibliya mu matsinda mu rubyiruko no mu bana, kuri uyu wa gatanu taliki ya 12/02/2021. Iyo gahunda yatangijwe ku mugaragaro muri G.S Muyumbu. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo ubuyobozi bwa G.S Muyumbu ,abarimu,abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bwa EAR Paroisse Muyumbu. Nyuma yo guhabwa ikaze n’umuyobozi w’ikigo Rev. KEZIA Kangwera Iki gikorwa cyafunguwe n’ijambo ry’Umuyobozi w’ubucidikoni bwa Gatsibo Rev.Canon Cesar NDAYISABA, Abanyeshuri basobanuriwe gahunda yo kwigira Bibiliya Mu matsinda Gahunda ya CBSI (Community Bible study) igendera ku ntego: “Buri wese abe mu ijambo ry’Imana” ikagira inkingi eshanu: Gusenga, Gusoma ijambo ry’Imana, Gusangira ijambo ry’Imana, Umurongo wo gufata mu mutwe: Kwitanaho. EAR Diocese ya Byumba mu ntego yayo yo kwamamaza Kristo yifashisha gahunda yo kwigira Bibiliya mu matsinda mu gukangurira Urubyiruko n’abana gusoma ijambo ry’Imana. Abanyeshuri muri iki gikorwa bahwe Bibiliya 43 zingana n’umubare w’abagize amatsinda atatu,bahabwa n’ibitabo 8 by’imfashanyigisho za CBSI Rwanda. Umwanditsi: Cyimana Gaspard

Related Post